-
1 Ibyo ku Ngoma 20:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Dawidi akura ikamba ku mutwe w’ikigirwamana cyitwa Malikamu. Iryo kamba ryapimaga ibiro 34* bya zahabu kandi ryari ririho amabuye y’agaciro menshi, rishyirwa ku mutwe wa Dawidi. Nanone yafashe ibintu byinshi cyane byari muri uwo mujyi.+ 3 Abantu bari muri uwo mujyi bose yabakuyemo, abajyana gukora imirimo+ yo guconga amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye n’amashoka. Uko ni ko Dawidi yagenje imijyi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose basubira i Yerusalemu.
-