-
2 Samweli 8:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ibyo bintu Umwami Dawidi yabituye Yehova nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bihugu byose yatsinze.+ 12 Ibyo bihugu ni Siriya, Mowabu,+ igihugu cy’Abamoni, igihugu cy’Abafilisitiya+ n’igihugu cy’Abamaleki.+ Yamutuye n’ibyo yatse Hadadezeri+ umuhungu wa Rehobu, umwami w’i Soba.
-
-
2 Samweli 12:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Akura ikamba rya zahabu ku mutwe w’ikigirwamana cyitwa Malikamu.* Iryo kamba ryapimaga ibiro 34* bya zahabu kandi ryariho amabuye menshi y’agaciro, nuko barishyira ku mutwe wa Dawidi. Nanone yafashe ibintu byinshi cyane+ byari muri uwo mujyi.+ 31 Abantu bari muri uwo mujyi bose yabakuyemo, abajyana gukora imirimo yo guconga amabuye, gukoresha ibikoresho by’ibyuma bityaye n’amashoka no kubumba amatafari. Uko ni ko yagenje imijyi yose y’Abamoni. Hanyuma Dawidi n’ingabo zose basubira i Yerusalemu.
-