-
2 Samweli 9:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami aramubaza ati: “Ese haba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka nk’uko Imana ibidusaba?” Siba asubiza umwami ati: “Hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+
-
-
2 Samweli 9:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mefibosheti umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Sawuli, ageze imbere ya Dawidi ahita apfukama akoza umutwe hasi. Dawidi aramuhamagara ati: “Mefiboshe!” Aritaba ati: “Karame mwami!”
-
-
2 Samweli 16:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami aramubaza ati: “Umuhungu* wa shobuja ari he?”+ Siba asubiza umwami ati: “Asigaye i Yerusalemu kuko yavuze ati: ‘uyu munsi Abisirayeli bagiye kunsubiza ubwami bwa papa.’”+ 4 Umwami abwira Siba ati: “Ibya Mefibosheti byose bibaye ibyawe.”+ Siba aramusubiza ati: “Nunamye imbere yawe! Urakoze kuba ungiriye neza mwami databuja.”+
-