-
2 Samweli 4:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yonatani+ umuhungu wa Sawuli yari afite umwana waremaye ibirenge.+ Igihe uwo mwana yari afite imyaka itanu, inkuru ya Sawuli na Yonatani yamenyekanye iturutse i Yezereli+ maze uwamureraga aramuheka arahunga. Ariko kubera ko yirukaga afite ubwoba bwinshi, uwo mwana yaramucitse yikubita hasi aramugara. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.+
-
-
2 Samweli 19:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Mefibosheti+ umwuzukuru wa Sawuli na we aramanuka aza kwakira umwami. Ntiyari yarigeze akaraba ibirenge cyangwa ngo yogoshe ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, cyangwa ngo amese imyenda ye uhereye igihe umwami yagendeye, kugeza kuri uwo munsi yari agarutse amahoro.
-