-
1 Ibyo ku Ngoma 21:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Dawidi arebye hejuru, abona umumarayika wa Yehova ahagaze hagati y’isi n’ijuru afashe inkota,+ ayitunze i Yerusalemu. Nuko Dawidi n’abandi bayobozi bari bambaye imyenda y’akababaro*+ bahita bapfukama bakoza imitwe hasi.+ 17 Dawidi abwira Imana y’ukuri ati: “Ese si njye watanze itegeko ryo kubara abantu? Ni njye wakoze icyaha. Ni njye wakoze ikibi.+ Ariko se nk’aba bantu* barazira iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze ba ari njye n’umuryango wa papa uhana. Ariko abantu bawe ntubateze ibyago.”+
-