-
1 Ibyo ku Ngoma 21:18-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umumarayika wa Yehova abwira Gadi+ ngo abwire Dawidi ajye kubakira Yehova igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, bahuriraho imyaka.+ 19 Nuko Dawidi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye abitegetswe na Yehova. 20 Hagati aho Orunani arahindukira abona umumarayika. Icyo gihe yari ari kumwe n’abahungu be bane bihishe kandi yari yahuye ingano. 21 Dawidi araza agera kwa Orunani. Orunani akibona Dawidi ahita ava kuri iyo mbuga bahuriraho imyaka, apfukamira Dawidi akoza umutwe hasi. 22 Dawidi abwira Orunani ati: “Ngurisha iyo mbuga bahuriraho imyaka, kugira ngo mpubakire Yehova igicaniro. Uyingurishe ndaguha amafaranga ayiguze maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.”+ 23 Ariko Orunani abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyane uyikoreshe ibyo ushaka.* Nguhaye n’inka zo gutamba ho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ibiti bahurisha imyaka+ ubigire inkwi, naho izi ngano uzigire ituro ry’ibinyampeke. Byose ndabiguhaye.”
-