-
Abacamanza 9:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Bamuha ibiceri by’ifeza 70 bakuye mu nzu* ya Bayali-beriti,+ Abimeleki na we abiha abantu batagira icyo bakora kandi batagira ikinyabupfura ngo bamubere abayoboke. 5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa papa we muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ ni ukuvuga abahungu 70 ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Umuhungu wa Yerubayali wari bucura witwaga Yotamu, ni we wenyine warokotse kuko yari yihishe.
6 Nuko abayobozi bose b’i Shekemu n’abantu bose bo muri Beti-milo bateranira hamwe, bashyiraho Abimeleki ngo ababere umwami,+ bamwimikira iruhande rw’inkingi yari i Shekemu hafi y’igiti kinini.
-
-
1 Abami 1:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nutagira icyo ubikoraho, igihe uzaba umaze gupfa maze ugasanga ba sogokuruza bawe, njye n’umuhungu wanjye Salomo tuzafatwa nk’abagambanyi.”
-