-
2 Ibyo ku Ngoma 21:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Igihe Yehoramu yasimburaga papa we akaba umwami, yicishije inkota abavandimwe be bose+ ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri Isirayeli, kugira ngo akomeze ubwami bwe.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 22:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we apfuye, atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami b’u Buyuda bose.+ 11 Ariko Yehoshabeyati wari umukobwa w’umwami, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga, abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Yehoshabeyati wari umukobwa w’Umwami Yehoramu+ (wari umugore w’umutambyi Yehoyada+ akaba na mushiki wa Ahaziya), yamuhishe Ataliya ntiyamwica.+ 12 Yakomeje kubana na bo mu gihe cy’imyaka itandatu, abahishe mu nzu y’Imana y’ukuri. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
-