-
2 Abami 11:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we yapfuye,+ atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami bose.+ 2 Ariko Yehosheba wari umukobwa w’Umwami Yehoramu akaba na mushiki wa Ahaziya, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyana ari hamwe n’umugore wamureraga abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Uko ni ko bamuhishe Ataliya ntiyamwica. 3 Akomeza kubana n’uwo mugore wamureraga, bamarana imyaka itandatu bihishe mu nzu ya Yehova. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
-