-
1 Ibyo ku Ngoma 15:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Icyo gihe ni bwo Dawidi yavuze ati: “Nta wundi muntu uzaheka Isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka Isanduku ya Yehova kandi bamukorere igihe cyose.”+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Abalewi bashyira imijishi y’Isanduku y’Imana y’ukuri ku ntugu zabo,+ bayiheka nk’uko Mose yari yarabitegetse, abibwiwe na Yehova.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 5:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Abayobozi b’Abisirayeli bose baraza maze Abalewi baterura iyo Sanduku.+ 5 Bazamuye Isanduku, ihema ryo guhuriramo n’Imana+ n’ibikoresho byeguriwe Imana byose byari muri iryo hema. Nuko abatambyi n’Abalewi* barabizamukana. 6 Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo+ by’inka n’intama byinshi cyane bitabarika.
-