-
Kuva 25:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo mujye muyikoresha igihe muheka Isanduku.
-
-
Kubara 4:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Igihe abari mu nkambi bagiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose. Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore ku bintu by’ahera kugira ngo badapfa.+ Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana Abakohati bashinzwe gutwara.
-
-
1 Abami 8:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Abayobozi b’Abisirayeli bose baraza maze abatambyi baterura iyo Sanduku.+ 4 Bazamuye Isanduku ya Yehova n’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ n’ibikoresho byeguriwe Imana byose byari muri iryo hema. Nuko abatambyi n’Abalewi barabizamukana. 5 Umwami Salomo n’Abisirayeli, ni ukuvuga abari bitabiriye ubutumire bwe bose, bari imbere y’Isanduku. Nuko batamba ibitambo by’inka n’intama+ byinshi cyane bitabarika.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Icyo gihe ni bwo Dawidi yavuze ati: “Nta wundi muntu uzaheka Isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka Isanduku ya Yehova kandi bamukorere igihe cyose.”+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 15:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Abalewi bashyira imijishi y’Isanduku y’Imana y’ukuri ku ntugu zabo,+ bayiheka nk’uko Mose yari yarabitegetse, abibwiwe na Yehova.
-