-
2 Ibyo ku Ngoma 5:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe abatambyi basohokaga ahera (kuko abatambyi bose bari aho bari biyejeje,+ batitaye ku itsinda babarizwagamo),+ 12 Abalewi b’abaririmbyi bose+ bo mu muryango wa Asafu,+ uwa Hemani+ n’uwa Yedutuni,+ abana babo n’abavandimwe babo, bari bambaye imyenda iboshye mu budodo bwiza, bafite ibyuma bitanga ijwi ryirangira, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga. Bari bahagaze iruhande rw’igicaniro, ahagana iburasirazuba, bari kumwe n’abatambyi 120 bavuzaga impanda.*+ 13 Nuko abavuza impanda n’abaririmbyi baririmbira hamwe basingiza Yehova kandi bamushimira. Bakivuza impanda, ibyuma bitanga ijwi ryirangira n’ibikoresho by’umuziki basingiza Yehova, “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,”+ igicu gihita cyuzura mu nzu, ari yo nzu ya Yehova.+ 14 Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu y’Imana y’ukuri.+
-