-
Rusi 1:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko Rusi aramubwira ati: “Ntunyingingire kugusiga ngo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 6:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 “Nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bantu bawe ari bo Bisirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe rikomeye,*+ ububasha bwawe n’imbaraga zawe nyinshi maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu,+ 33 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba, ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose, kugira ngo abo mu bihugu byose byo ku isi bamenye izina ryawe,+ bagutinye nk’uko abantu bawe, ari bo Bisirayeli bagutinya kandi bamenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.
-
-
Yesaya 56:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,
Bagakunda izina rya Yehova+
Kandi bakaba abagaragu be,
Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye
Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+
Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,
Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
-