-
Gutegeka kwa Kabiri 12:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Ahubwo muzashake ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya mu gace imiryango yanyu yose izaba ituyemo kugira ngo hitirirwe izina rye kandi ahabe. Aho ni ho muzajya mujya.+ 6 Aho ni ho muzajya mujyana ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo byanyu, ibya cumi byanyu+ n’amaturo yanyu,+ ibitambo byanyu byo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana n’amaturo yanyu atangwa ku bushake,+ n’amatungo yose yavutse mbere, zaba ihene, inka cyangwa intama.+
-
-
1 Abami 8:28, 29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe kandi wumve icyo ngusaba, wumve gutakamba kwanjye ngusaba kumfasha, wumve n’isengesho mvuze uyu munsi. 29 Amaso yawe ajye ahora areba iyi nzu ku manywa na nijoro, arebe ahantu wavuzeho uti: ‘ni ho hazaba izina ryanjye,’+ kugira ngo wumve amasengesho njye umugaragu wawe ngutura nerekeye aha hantu.+
-