-
2 Ibyo ku Ngoma 7:19-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ariko nimureka gukomeza gukurikiza amabwiriza n’amategeko nabahaye maze mukajya gukorera izindi mana mukazunamira,+ 20 nzakura Abisirayeli mu gihugu nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe kandi nzatuma abantu bo mu bihugu byose babasuzugura,* bajye babaseka.+ 21 Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe,+ bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 22 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ maze bakayoboka izindi mana, bakazunamira kandi bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+
-