ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 9:3-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Umwamikazi w’i Sheba abonye ukuntu Salomo yari afite ubwenge bwinshi,+ akabona n’inzu yubatse,+ 4 ibyokurya byo ku meza ye+ n’imyanya abayobozi be babaga bahawe ku meza, uko abari bashinzwe kugaburira abantu bakoraga n’uko bari bambaye, abari bashinzwe guha abantu ibyokunywa n’uko bari bambaye, akabona n’ibitambo bitwikwa n’umuriro yatambiraga buri gihe mu nzu ya Yehova,+ biramurenga. 5 Uwo mwamikazi abwira umwami ati: “Ibyo numvise bavuga ko wagezeho ndi mu gihugu cyanjye n’iby’ubwenge bwawe, nsanze ari ukuri. 6 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye.+ None nsanze ibyo nabwiwe ku bijyanye n’ubwenge bwawe bwinshi+ ari bike cyane. Ibyo mbonye birenze ibyo numvise.+ 7 Abantu bawe bafite umugisha, ndetse n’aba bagaragu bawe bahora imbere yawe bumva ubwenge bwawe! 8 Yehova Imana yawe asingizwe, we wakwishimiye akakugira umwami, ukaba umwami utegekera Yehova Imana yawe. Kubera ko Imana yawe ikunda Isirayeli+ ikaba ishaka ko ikomeza kubaho iteka ryose, yagushyizeho ngo ube umwami wayo, ucire abantu imanza zitabera kandi z’ukuri.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze