16 Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi kandi nta murage umuhungu wa Yesayi azaduha. Isirayeli we, buri wese najye gusenga imana ze! Namwe abo mu muryango wa Dawidi,+ muzibane!” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.+