-
2 Ibyo ku Ngoma 9:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Ibindi bintu Salomo yakoze,+ ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo y’umuhanuzi Natani,+ mu buhanuzi bwa Ahiya+ w’i Shilo no mu byo Ido+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* yeretswe ku birebana na Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati maze akabyandika. 30 Salomo yamaze imyaka 40 ari ku butegetsi i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose. 31 Nuko Salomo arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi wari papa we,+ Rehobowamu umuhungu we aramusimbura aba ari we uba umwami.+
-