41 Andi mateka ya Salomo n’ibyo yakoze byose n’ubwenge bwe, byanditse mu gitabo cy’amateka ya Salomo.+ 42 Salomo yamaze imyaka 40 i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose. 43 Nuko Salomo arapfa ashyingurwa mu mujyi wa papa we Dawidi maze umuhungu we Rehobowamu+ amusimbura ku bwami.