-
2 Ibyo ku Ngoma 10:5-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Umwami arababwira ati: “Muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.+ 6 Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo, igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?” 7 Baramubwira bati: “Niwereka aba bantu ko uri umuntu mwiza, ukabanezeza, ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazaba abagaragu bawe iteka.”
-