-
2 Ibyo ku Ngoma 10:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ariko yanga kumvira inama abantu bakuze* bamugiriye, ajya kugisha inama abasore bakuranye; icyo gihe bari basigaye bamukorera.+ 9 Arababwira ati: “Nimungire inama y’icyo twasubiza abantu bansabye bati: ‘tworohereze umutwaro papa wawe yatwikoreje.’” 10 Abo basore bakuranye baramusubiza bati: “Abo bantu bakubwiye bati: ‘papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, none wowe wutworohereze,’ ubasubize uti: ‘njye sinzabagirira impuhwe nk’uko papa yazibagiriraga.* 11 Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza* kurushaho.’”
-