18 Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Hadoramu+ wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye, ahungira i Yerusalemu.+ 19 Abisirayeli bakomeje kwigomeka ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.