-
2 Ibyo ku Ngoma 11:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ahita ateranyiriza hamwe abo mu muryango wa Yuda n’abo mu muryango wa Benyamini,+ ni ukuvuga abasirikare batojwe* 180.000, kugira ngo barwane n’Abisirayeli maze basubize ubwami Rehobowamu.+ 2 Nuko Yehova abwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri ati: 3 “Bwira Rehobowamu umuhungu wa Salomo umwami w’u Buyuda n’Abisirayeli bose bari mu Buyuda n’abo mu gihugu cya Benyamini uti: 4 ‘Yehova aravuze ati: “Ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu. Buri wese nasubire iwe, kuko ibi ari njye wabiteye.”’”+ Nuko bumvira Yehova, bareka gutera Yerobowamu.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 25:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Nuko Amasiya ateranyiriza hamwe abagabo bo mu Buyuda bose maze ashyira mu matsinda abagabo bo mu muryango wa Yuda bose n’abo mu muryango wa Benyamini bose,+ akurikije imiryango ya ba sekuruza. Abo bagabo bashyizwe mu matsinda bari hamwe n’abayoboraga abantu igihumbi igihumbi ndetse n’abayoboraga abantu ijana ijana. Amasiya yabaruye abo bagabo ahereye ku bafite imyaka 20 kuzamura.+ Yasanze bose ari abagabo 300.000 batojwe kurwana,* ku buryo bashobora kujya ku rugamba bitwaje icumu n’ingabo nini.
-