-
1 Abami 2:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Umwami aramubwira ati: “Ukore nk’uko akubwiye, umwice maze umushyingure kugira ngo njye n’umuryango wa papa tutazabarwaho amaraso y’abantu Yowabu yishe abahoye ubusa.+ 32 Yehova azamuziza abagabo babiri yishe bakiranukaga cyane kandi bari beza kumurusha, akabicisha inkota papa wanjye Dawidi atabizi. Abo bagabo ni Abuneri+ umuhungu wa Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli,+ na Amasa+ umuhungu wa Yeteri umugaba w’ingabo z’u Buyuda.+ 33 Yowabu n’abamukomokaho* bazakomeza kubarwaho amaraso y’abo bantu iteka ryose.+ Ariko Dawidi, abamukomokaho,* umuryango we ukomokwaho n’abami n’intebe ye y’ubwami, bazagira amahoro aturuka kuri Yehova iteka ryose.” 34 Benaya umuhungu wa Yehoyada aragenda yica Yowabu, bamushyingura mu rugo rwe mu butayu.
-