-
2 Ibyo ku Ngoma 11:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nyuma ye yashakanye na Maka umwuzukuru wa Abusalomu,+ aza kumubyarira Abiya,+ Atayi, Ziza na Shelomiti. 21 Rehobowamu yakunze Maka umwuzukuru wa Abusalomu kurusha abandi bagore be bose n’inshoreke ze.+ Yari afite abagore 18 n’inshoreke 60. Yabyaye abahungu 28 n’abakobwa 60. 22 Nuko Rehobowamu agira Abiya, umuhungu wa Maka umuyobozi w’abavandimwe be bose, kuko yatekerezaga kuzamugira umwami.
-