-
Gutegeka kwa Kabiri 23:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+ 18 Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.
-
-
1 Abami 14:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Muri icyo gihugu harimo n’abagabo b’indaya bo mu rusengero.+ Bakoze ibintu byose Yehova yanga, byakorwaga n’abantu yirukanye mu bihugu byabo akabiha Abisirayeli.
-