-
Gutegeka kwa Kabiri 23:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+ 18 Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.
-
-
Hoseya 4:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Sinzahana abakobwa banyu mbahora ko basambanye,
Kandi n’abakazana banyu sinzabahana mbahora ko biyandaritse,
Kuko abagabo bihererana indaya,
Kandi bagatamba ibitambo bari kumwe n’abagore b’indaya bo mu rusengero.
Abantu nk’abo batagira ubwenge+ bazarimbuka.
-