-
2 Samweli 15:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Igihe abantu bose bambukaga, abo muri ako karere kose barariraga cyane. Umwami na we yari ahagaze ku Kibaya cya Kidironi.+ Abantu bose barambutse bafata umuhanda ugana mu butayu.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 15:16-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Umwami Asa yanakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi,* kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.*+ Asa yatemye icyo gishushanyo giteye iseseme arakijanjagura, agitwikira mu Kibaya cya Kidironi.+ 17 Ariko ahantu hirengeye ho gusengera muri Isirayeli+ ntihavuyeho.+ Icyakora Asa yakomeje gukorera Imana n’umutima we wose, igihe cyose yari akiriho.*+ 18 Nuko azana ibintu byose we na papa we bari bareguriye Imana, abishyira mu nzu y’Imana y’ukuri, ni ukuvuga ifeza, zahabu n’ibindi bikoresho.+
-