-
1 Abami 15:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ndetse yakuye nyirakuru Maka+ ku mwanya yari afite wo kuba umugabekazi,* kuko yari yarakoze igishushanyo giteye iseseme cyakoreshwaga mu gusenga inkingi y’igiti.* Hanyuma Asa atema icyo gishushanyo giteye iseseme+ agitwikira mu kibaya cya Kidironi.+ 14 Ariko ahantu hirengeye ho gusengera ntihavuyeho.+ Icyakora Asa yakoreye Yehova n’umutima we wose,* igihe cyose yari akiriho.
-