-
1 Abami 12:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Umwami amaze kugisha inama abajyanama be, akora ibimasa bibiri muri zahabu,+ abwira abantu ati: “Kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Nuko ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+ 30 Ibyo byatumye abantu bakora icyaha,+ bakajya bajya gusenga ikimasa cyari i Dani.
-
-
1 Abami 13:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Nubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyisubiyeho ngo areke ibikorwa bye bibi, ahubwo yakomeje gushyiraho* abatambyi bakoreraga ahantu hirengeye ho gusengera, abakuye mu bantu basanzwe.+ Yerobowamu yagiraga umutambyi umuntu wese wabaga abishaka maze akavuga ati: “Na we nabe umutambyi w’ahantu hirengeye ho gusengera.”+
-