-
1 Abami 12:28-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Umwami amaze kugisha inama abajyanama be, akora ibimasa bibiri muri zahabu,+ abwira abantu ati: “Kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Nuko ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+ 30 Ibyo byatumye abantu bakora icyaha,+ bakajya bajya gusenga ikimasa cyari i Dani.
-
-
1 Abami 14:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Genda ubwire Yerobowamu uti: ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: “nagushyize hejuru ngukuye mu bwoko bwawe, nkugira umutware w’abantu banjye, ari bo Bisirayeli.+
-