ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 13:1-5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 “Muri mwe nihaduka umuhanuzi cyangwa umuntu uvuga ko yarose ibizaba, akabaha ikimenyetso cyangwa akababwira ko hazabaho ikintu runaka, 2 maze icyo kimenyetso yabahaye cyangwa icyo kintu yababwiye agira ati: ‘nimuze dusenge izindi mana mutigeze kumenya maze tuzikorere,’ mukabona kirabaye, 3 ntimuzumvire uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba,+ kuko Yehova Imana yanyu azaba ari kubagerageza+ kugira ngo amenye niba mukunda Yehova Imana yanyu n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 4 Mujye mukurikira Yehova Imana yanyu abe ari we mutinya, mukurikize amategeko ye, mumwumvire, abe ari we mukorera kandi mumubere indahemuka.+ 5 Uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu uvuga ko yarose ibizaba azicwe,+ kubera ko azaba yabashishikarije kwigomeka kuri Yehova Imana yanyu wabakuye mu gihugu cya Egiputa, akabacungura akabakiza imirimo ivunanye mwakoreshwaga. Uwo muntu azicwe kubera ko azaba yashatse kubayobya ngo mudakurikiza amategeko Yehova Imana yanyu yabategetse. Muzakure ikibi muri mwe.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 18:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 “‘Nihagira umuhanuzi uwo ari we wese ugira ubwibone, agatinyuka kuvuga mu izina ryanjye ibintu ntamutegetse kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’izindi mana, uwo muhanuzi azicwe.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze