-
2 Ibyo ku Ngoma 22:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abaturage b’i Yerusalemu bashyiraho Ahaziya wari bucura bwa Yehoramu aba ari we umusimbura, kuko itsinda ry’abasahuzi ryazanye n’Abarabu mu nkambi y’Abayuda ryari ryarishe bakuru be bose.+ Ahaziya umuhungu wa Yehoramu ajya ku butegetsi aba umwami w’u Buyuda.+ 2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri.+
-