25 Mu mwaka wa gatanu umwami Rehobowamu ari ku butegetsi, Shishaki+ umwami wa Egiputa yateye Yerusalemu.+ 26 Yatwaye ibintu by’agaciro byo mu nzu ya Yehova n’ibyo mu nzu y’umwami.+ Yatwaye ibintu byose, harimo n’ingabo za zahabu Salomo yari yarakoze.+