-
2 Abami 18:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hezekiya umwami w’u Buyuda yohereza abantu ngo babwire umwami wa Ashuri wari i Lakishi bati: “Narakosheje, none reka kuntera kandi icyo uzansaba cyose nzakiguha.” Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha toni 10* z’ifeza, na toni imwe* ya zahabu. 15 Nuko Hezekiya atanga ifeza yose yari mu nzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu*+ y’umwami.
-
-
2 Abami 24:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umwami Yehoyakini w’u Buyuda yemera ko atsinzwe n’umwami w’i Babuloni,+ nuko we na mama we, abagaragu be, abanyacyubahiro be n’abakozi b’ibwami bishyira umwami w’i Babuloni.+ Nuko umwami w’i Babuloni afunga Yehoyakini. Ibyo byabaye mu mwaka wa munani w’ubutegetsi bwe.+ 13 Umwami w’i Babuloni yakuye mu gihugu cy’u Buyuda ibintu byose by’agaciro byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu nzu* y’umwami.+ Yacagaguye ibikoresho byose bya zahabu Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova. Ibyo byabaye nk’uko Yehova+ yari yarabivuze.
-