-
Yeremiya 29:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Aya ni yo magambo yari mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akayoherereza abasigaye bo mu bayobozi b’abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, ni ukuvuga abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ku ngufu. 2 Icyo gihe umwami Yekoniya,+ umugabekazi,*+ abakozi b’ibwami, abatware b’i Buyuda n’i Yerusalemu, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma,* bari baravanywe i Yerusalemu.+
-