-
2 Ibyo ku Ngoma 23:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada agira ubutwari agirana isezerano n’abayoboraga abantu ijana ijana,+ ari bo Azariya umuhungu wa Yerohamu, Ishimayeli umuhungu wa Yehohanani, Azariya umuhungu wa Obedi, Maseya umuhungu wa Adaya na Elishafati umuhungu wa Zikiri. 2 Nuko bazenguruka mu Buyuda hose bateranyiriza hamwe Abalewi+ bo mu mijyi yose y’u Buyuda n’abari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza muri Isirayeli. Bageze i Yerusalemu, 3 abari bateraniye aho bose bagirana isezerano+ n’umwami mu nzu y’Imana y’ukuri, hanyuma Yehoyada arababwira ati:
“Umuhungu w’umwami ni we uzategeka nk’uko Yehova yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi.+
-