4 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumaho abayoboraga amatsinda y’abantu ijana ijana bari bashinzwe kurinda umwami n’abari bahagarariye abarindaga i bwami.+ Nuko baraza bamusanga ku nzu ya Yehova. Agirana na bo isezerano kandi abarahiriza mu nzu ya Yehova, hanyuma abereka umwana w’umwami.+