-
2 Abami 22:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Jya kureba umutambyi mukuru Hilukiya,+ umubwire yegeranye amafaranga yose azanwa mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga ayo abarinzi b’amarembo bahabwa n’abaturage.+ 5 Ayo mafaranga ahabwe abahagarariye akazi gakorerwa ku nzu ya Yehova, na bo bayahe abakozi bakora ku nzu ya Yehova bazasane ahasenyutse*+ 6 ni ukuvuga abanyabukorikori, abubatsi n’abafundi. Ayo mafaranga bazayagure imbaho n’amabuye aconze yo gusana iyo nzu.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 24:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Umwami na Yehoyada bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova, na bo bakayishyura abaconga amabuye n’abanyabukorikori kugira ngo basane inzu ya Yehova,+ ndetse n’abacuraga ibintu bikozwe mu muringa no mu cyuma byo gusana inzu ya Yehova.
-