-
2 Abami 12:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ayo mafaranga babaze bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova. Abo na bo bayishyuraga ababaji n’abubatsi bakoraga ku nzu ya Yehova,+ 12 n’abafundi n’abacongaga amabuye. Nanone bayaguraga ibiti n’amabuye aconze bakoreshaga basana ahasenyutse ku nzu ya Yehova, bakayakoresha no mu bindi byose byakenerwaga basana iyo nzu.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 34:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Bayahaye abashyizweho ngo bahagararire imirimo ku nzu ya Yehova, na bo bayaha abakozi bakoraga ku nzu ya Yehova kugira ngo bayakoreshe basana ahasenyutse kuri iyo nzu, 11 bayaha abanyabukorikori n’abubatsi kugira ngo bagure amabuye aconze, ibiti byo gukomeza sharupante n’ibyo kuvanamo imbaho zo kubaka inzu abami b’u Buyuda bari barashenye.+
-