-
2 Abami 12:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ayo mafaranga babaze bayahaga abari bahagarariye imirimo yakorwaga ku nzu ya Yehova. Abo na bo bayishyuraga ababaji n’abubatsi bakoraga ku nzu ya Yehova,+ 12 n’abafundi n’abacongaga amabuye. Nanone bayaguraga ibiti n’amabuye aconze bakoreshaga basana ahasenyutse ku nzu ya Yehova, bakayakoresha no mu bindi byose byakenerwaga basana iyo nzu.
-