-
Intangiriro 19:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nuko abo bamarayika uko ari babiri bagera i Sodomu nimugoroba kandi Loti yari yicaye ku irembo ry’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ajya kubasanganira maze arapfukama akoza umutwe hasi.+ 2 Arababwira ati: “Ba nyakubahwa, ndabinginze muze iwanjye muharare kandi babakarabye ibirenge, kuko ndi umugaragu wanyu. Hanyuma muze kuzinduka kare mwikomereze urugendo.” Na bo baramusubiza bati: “Oya, ahubwo turi burare hanze.” 3 Ariko arabinginga cyane ku buryo bajyanye na we bakinjira mu nzu ye. Hanyuma abategurira ibyokurya byiza cyane, abokereza n’imigati itarimo umusemburo maze bararya.
-
-
Abacamanza 13:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Manowa abwira umumarayika wa Yehova ati: “Ba ugumye aha, tugutegurire ihene ikiri nto.”+
-