-
2 Samweli 7:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko muri iryo joro, Yehova abwira Natani ati: 5 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “kuki ushaka kunyubakira inzu?+ 6 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi,+ sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomezaga kwimuka* mba mu ihema.+ 7 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli* kandi ni njye watoranyaga abahagarariye imiryango y’Abisirayeli, kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe mu bahagarariye iyo miryango nigeze mbaza nti: ‘kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’
-
-
1 Abami 8:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 18 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 19 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 22:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Njyewe nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye.+ 8 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘wamennye amaraso menshi cyane kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye,+ kuko wamennye amaraso menshi ku isi mbireba.
-