-
1 Abami 8:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 18 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 19 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 17:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “Si wowe uzanyubakira inzu yo kubamo.+ 5 Kuva igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa kugeza uyu munsi, sinigeze mba mu nzu, ahubwo nakomeje kuva mu ihema rimwe njya mu rindi, nkava ahantu hamwe njya ahandi.+ 6 Muri icyo gihe cyose nabaga ndi kumwe n’Abisirayeli kandi ni njye watoranyaga abacamanza bo muri Isirayeli kugira ngo bayobore abantu banjye. Ese hari n’umwe muri bo nigeze mbaza nti: ‘Kuki mutanyubakiye inzu yubakishije imbaho z’amasederi?’”’
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 22:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati: “Njyewe nifuje mu mutima wanjye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye.+ 8 Ariko Yehova yarambwiye ati: ‘wamennye amaraso menshi cyane kandi warwanye intambara zikomeye. Ntuzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye,+ kuko wamennye amaraso menshi ku isi mbireba.
-