-
Kuva 12:3-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Mubwire Abisirayeli bose muti: ‘ku munsi wa 10 w’uku kwezi, buri muntu azashakire intama+ umuryango we. Buri rugo ruzabe rufite intama. 4 Ariko niba urwo rugo rufite abantu bake ku buryo batamara iyo ntama, we n’umuturanyi we bazayisangire bakurikije uko bangana. Muzashyireho umubare w’abazasangira iyo ntama mukurikije ibyo buri wese ashobora kurya. 5 Muzafate isekurume idafite ikibazo*+ imaze umwaka umwe ivutse. Mushobora gutoranya mu ntama cyangwa mu ihene. 6 Muzakomeze kuyitaho kugeza ku munsi wa 14 w’uku kwezi+ maze buri muryango wose wo mu Bisirayeli uzayibage ku mugoroba.+ 7 Muzafate ku maraso yayo muyasige ku mpande* zombi z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu muzayiriramo.+
8 “‘Muzarye izo nyama muri iryo joro.+ Muzazirye zokeje, muzirishe imigati itarimo umusemburo+ n’imboga zisharira.+ 9 Ntimuzazirye ari mbisi cyangwa zitogosheje, ahubwo muzazotsanye n’umutwe n’amaguru n’ibyo mu nda. 10 Ntimuzagire izo muraza ngo zigeze mu gitondo ahubwo izizasigara zikageza mu gitondo muzazitwike.+ 11 Muzazirye mukenyeye, mwambaye inkweto, mufashe n’inkoni mu ntoki kandi muzazirye vuba vuba. Ni Pasika ya Yehova.
-