-
1 Abami 9:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Salomo akirangiza kubaka inzu ya Yehova n’inzu* ye+ no gukora indi mirimo yose yashakaga gukora,+ 2 Yehova amubonekera ku nshuro ya kabiri nk’uko yari yaramubonekeye ari i Gibeyoni.+ 3 Yehova aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe n’ukuntu wantakambiye uri imbere yanjye. Iyi nzu wubatse nayigize iyera, nyitirira izina ryanjye kugeza iteka ryose+ kandi igihe cyose nzayitaho nyirinde.+
-