-
1 Abami 10:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ibintu Umwami Salomo yanyweshaga byose byari bikoze muri zahabu kandi ibikoresho byose byo mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani+ byari bicuze muri zahabu itavangiye. Nta kintu na kimwe cyari gikoze mu ifeza, kuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo nta gaciro ifeza yari ifite.+ 22 Umwami Salomo yari afite amato y’i Tarushishi+ yabaga hamwe n’aya Hiramu mu nyanja. Buri myaka itatu, ayo mato y’i Tarushishi yazanaga zahabu, ifeza, amahembe y’inzovu,+ inkende n’inyoni z’amababa maremare.*
-
-
1 Abami 10:27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Umwami atuma ifeza ihinduka nk’amabuye muri Yerusalemu, ibiti by’amasederi bihinduka nk’ibiti byo mu bwoko bw’umutini byo mu karere ka Shefela,+ bitewe n’ubwinshi bwabyo.
-