ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+

  • 2 Abami 23:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, agirana na Yehova isezerano.+ Yiyemeza kumvira Yehova, gukurikiza amategeko ye, ibyo abibutsa n’amabwiriza ye, abikoranye umutima we wose n’ubugingo* bwe bwose, akora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo. Nuko abantu bose bemera ko bazubahiriza iryo sezerano.+

  • Nehemiya 10:28, 29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Abandi basigaye, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi, abakozi bo mu rusengero* n’undi muntu wese witandukanyije n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo yumvire amategeko y’Imana y’ukuri,+ n’abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese abantu bose bashoboraga kumva ibiri muri iyo nyandiko bakabisobanukirwa, 29 bifatanyije n’abavandimwe babo b’abanyacyubahiro, barahira bavuga ko bazakurikiza Amategeko y’Imana y’ukuri, ayo yatanze binyuze kuri Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, kandi ko bazitondera amategeko yose ya Yehova Umwami wacu, imanza ze n’amabwiriza yatanze, batabikora bakagerwaho n’ibyago.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze