-
Gutegeka kwa Kabiri 4:41-43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Icyo gihe Mose atoranya imijyi itatu mu burasirazuba bwa Yorodani,+ 42 kugira ngo umuntu wishe mugenzi we atabishakaga kandi atari asanzwe amwanga,+ ajye ahungira muri umwe muri iyo mijyi abeho.+ 43 Abo mu muryango wa Rubeni bari kuzajya bahungira mu mujyi wa Beseri+ uri ahantu harambuye mu butayu, abo mu muryango wa Gadi bagahungira mu mujyi wa Ramoti+ i Gileyadi, abo mu muryango wa Manase+ bagahungira mu mujyi wa Golani+ y’i Bashani.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 6:77Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
77 Mu murage w’umuryango wa Zabuloni,+ abakomoka kuri Merari basigaye bahawe Rimono n’amasambu yaho na Tabori n’amasambu yaho.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 6:80Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
80 Mu murage w’umuryango wa Gadi bahawe Ramoti y’i Gileyadi n’amasambu yaho, Mahanayimu+ n’amasambu yaho,
-