-
Gutegeka kwa Kabiri 4:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose.+ 30 Nyuma yaho nimugera mu makuba, ibyo bintu byose bikabageraho, muzagarukira Yehova Imana yanyu mwumvire ijwi rye.+ 31 Kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira imbabazi.+ Ntazabata cyangwa ngo abarimbure, cyangwa ngo yibagirwe isezerano yagiranye na ba sogukuruza banyu akagerekaho n’indahiro.+
-